Ikizakubwira ko umukobwa mukundana aryoshya imibonano mpuzabitsina
URUKUNDO

Ikizakubwira ko umukobwa mukundana aryoshya imibonano mpuzabitsina

Buriya hari ubwo tujya dutekereza ko abantu twese turi abahanga mu bijyanye no gutera akabariro ariko siko kuri, niba umusore ashobora kurangiza vuba , undi agatinda kurangiza ni nako umukobwa umwe wenda ashobora kuzana amavangingo undi ntayazane.

 

Rero hari uburyo ushobora kumenyamo ko umukobwa mukundana ari umuhanga mu bijyanye no gutera akabariro kandi ko adashobora kugutenguha mu gihe muri gukora imibonano mpuzabitsina,  Ibi rero tugiye kubabwira nibyo bizakubwira ko umukobwa mukundana azajya akuryohereza:

  • Azi gusomana

Buriya siko twese tuzi gusomana , biranashoboka ko hari uwo mwasomanye cyangwa mushobora gusomana agatuma uhurwa burundu ibijyanye no gusomana, gusomana rero igihe cyose umukobwa muri gusomana ukumva arasobora neza icyo gikorwa bizahite bikwereka ko no mugutera akabariro ari umuhanga.

  • Ahorana amatsiko

Umukobwa akenshi uzi kuryoshya imibonano mpuzabitsina akenshi uzabona ashishikajwe no kuvumbura utuntu dushya , mbese muri kumwe cyangwa mutarikumwe uzumva afite amatsiko yo kumenya ibintu bishya buri gihe , rero umukobwa nkuwo no mugutera akabariro byanze bikunze azabiryoshya.

  • Akunda gukora Siporo

Umukobwa nanone ukora siporo kenshi biroroha ko no mu mubiri we uba umeze neza kuburyo no mugutera akabariro yitanga cyangwa akoresha ubuhanga , cyane ko hari abavuga ko gukora akabariro ari siporo nk’izindi zose.

  • Amenya kuganira

Umukobwa uzi kuganira biramworohera gusobanukirwa ibintu kandi akenshi agerageza kuganiriza uwo akunda kugirango amenye nibyo akunda ndetse n’uburyo abikundamo ,icyo gihe rero iyo amaze kubimenya bishobora kumworohera kumenya uburyo agutwaramo mu gihe cyo gutera akabariro, umukobwa rero utazi kuganira no gukora sex bishobora kumugora.

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X