Igituma umugabo arira ku munsi w’ubukwe bwe! (SOMA INKURU)
AMAKURU

Igituma umugabo arira ku munsi w’ubukwe bwe! (SOMA INKURU)

Hari ubwo umuntu ubonye umugabo arira ku munsi w’ubukwe bwe ,igihe akubise amaso umugore we akibaza nk’ikimurirza kandi atari ubwa mbere bahuye! yewe abandi bakibaza ikimuriza kandi Imana yabashoboje bakabona nayo mafaranga yo kubukora bikamucanga, ntibikunze kubaho rero gupfa kubona umugabo arira ariko iyo arize uzi ikiba kibiteye!?

Tugiye nkurebera hamwe rero igituma hari abagabo bajya barira ku munsi w’ubukwe bwabo n’ubwo atari kenshi uzapfa kubibona, ariko nanone uretse muri Africa bidakunze kubaho ubundi ku mugabane w’iburayi ,America ni ibintu bikunze kubaho cyane!turifashisha ibyasohotse mu kinyamakuru The Guardian gikorera mu bw’ubwongereza! dore impamvu rero zibitera:

  • Kutiyumvisha uwo bagiye kubana

Sinzi niba byarigeze bikubaho ariko hari ubwo utereta umukobwa yakwemerera urukundo ukanga ku byiyumvisha, ahanini bigaterwa n’uko umukunda cyane, umuryango avukamo, ubwiza bwe n’ibindi ! rero hari ubwo umugabo akubita amaso umukobwa bagiye kubana ntabyiyumvishe neza , agatangira kwibaza nk’icyo yahaye Imana ngo imuhe umufsaha mwiza nk’uwo abona imbere ye.

  • Umunsi w’agatangaza

Buriya ubukwe buri mu minsi mikuru y’ubuzima bw’umuntu kandi ikindi kubutegura si ikintu cyoroshye ! rero hari ubwo umugabo muri cyagihe abonye uwo akunda yibuka imbaraga byabafashe kugirango uwo munsi ube ugeze akagira amarira kuburyo atabasha kwihagararaho

  • Kwibuka urugendo rw’urukundo

Gukunda n’ibyiza kandi birananezeza ariko buriya buri bantu bakundana bakubwiye ibyo baciyemo kugirango bagere ku bukwe wakumirwa! ubwo ndavuga ibaze aba bateranyije ariko bikanga, ibaze ibyiza n’ibibi mwihanganiranye ! rero hari ubwo umugabo atekereza kuri urwo rugendo agaturika akarira.

  • Amarangamutima

Abagabo ni abantu bihagararho cyane kuburyo twakuze batubwira ko amarira y’umugabo ubundi aba agomba kujya munda, ariko nanone abagabo bose si bamwe hari abagira amarangamutima kuburyo kwirengagiza ibyiza arikubona bimunanira akarira gusa.

  • Abantu bamushyigikiye

Hari ubwo umugabo ategura ubukwe bimugoye , wenda rimwe na rimwe n’imiryango yarabirwanije ,rero iyo abonye imbaga y’abantu baje ku mushyigikira atungurwa akaba yakwishima arira kuko ari ntakindi yakora! ibi bikunze kuba mu gihugu cy’Ubwongereza.

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X