Ganza wari umukanishi mu Gatsata ubuzima burahindutse (AMAFOTO)
URUKUNDO

Ganza wari umukanishi mu Gatsata ubuzima burahindutse (AMAFOTO)

Nitwa Ganza Gerard ,ubu ntuye muri America! ubuzima bwanjye bwahindutse ku itariki ya 12 kanama 2021 ubwo nari mu gatsata aho nakoraga mbona byanze umunsi urangiye ntakiraka ntakimwe mbonye! uwo munsi ndabyibuka numvaga nconje kandi cyane ariko nanone ubuzima bwanjye nabufataga uko buje cyangwa uko ndikububona muri ako kanya , nyine nabagaho mukanya mfite.

Ubwo narinicaye byanze natangiye kwishyiramo akanyamuneza nibwo natangiye kwiyumvira indirimbo paka nishyiramo molare ntangira kwibyinira , ubwo narindi kubyina ndenzaho ngo amasha yicume cyangwa hatagira uncishamo ijisho ! hanyuze umukobwa w’umuzungu ariko wakoraga mu bintu bifite aho bihuriye n’igihugu cye !

yarahagaze yari kumwe n’umugabo w’umunyarwanda umutwaye barahagaze bashaka kundangisha ndabarangisha kandi rwose nezerewe utabona agahinda n’inzara narimfite muri ako kanya! atazuyaje rero Lance niyo mazina ye yambwiye ko akunze courage mfite n’uburyo nseka ariko mu mutima wanjye ndavuga nti byabindi byabazungu bakunda utuntu twose.

Ariko mubyukuri siko byari bimeze muri ako kanya!kuko njye wari wishwe n’inzara kandi byanze mbona byanze mbese umunsi wanjye mbona wagenze nabi , uwo mukobwa yarambajije ati ufite ikihe kibazo !? naravuze nti uno muntu abibwiwe niki ko ntameze neza!? yari mu masaha y’umugoroba kandi ari kuwa gatanu mbese nabo wabonaga basa nabasoje akazi kabo , yansabye ko ninjira mu modoka tukajyana.

Twaragiye badusiga muri Club iba ku kimihurura kuko rero imodoka itari iye yari iyakazi uwadutwaraga yahise yigendera , nari narize nzi icyongereza rwose ! twatangiye kuganira noneho tunarenga ibibazo byanjye narimfite muri ako kanya! turanywa turataha , abazungu rero bafite ukuntu ibyishimo byabo babigaragaza kandi iyo akwishimiye arabikwereka , uwo munsi twajyanye mu rugo rwe kibagabaga ariko ntabeshye iryo joro numvise hahindutse byinshi.

Bucyeye nashatse kujya gukora aranga arambwira aracyacyeneye igihe turikumwe , narabyemeye umunsi ugenda neza pe! haciyemo igihe umukobwa dutangira gukundana! akajya anjyana zanzibar tugatembera kugera aho twiyemeje kubana ! ubu twibera muri America iwabo! rero iy’inkuru ndagirango ikwigishe nkibyo yanyigishije ! kuko nabonye ko hahandi twebwe tubona ibintu byanze Imana niho idusubiriza.

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X