Ese koko ndahemutse !? Mungire inama
URUKUNDO

Ese koko ndahemutse !? Mungire inama

Nakundanaga n’umusore mbona ankunda pe kandi rwose anabinyereka , yari wa musore uhora udushya mu rukundo mbese numvaga ndi mwijuru rito , umusore twarakundanye tunamarana igihe , byageze igihe inshuti zacu zikajya ziduhatira gushakana kubera ukuntu babonaga dukundana kandi badahwema kuvuga ko tuberanye.

mu myaka twamaranye twararyamanaga rwose kandi kenshi, ariko yari wa musore uzi kumbararira akamenya igihe ndi muminsi yo gusama n’igihe ntabasha gusama kuburyo twakoreraga aho singire ikibazo ubwo abakobwa murikubyumva neza! rimwe rero naje kumusura ariko mutunguye nanahagera nsanga aryamye hari mu gihe cy’ubukonje , hama kwihangana twese biratunanira birangira dukoze imibonano mpuzabitsina.

Haciyemo igihe nasanze ntwite mbibwira boyfriend wanjye rwose arabyumva aranabyakira kuko yari abizi neza ko ntawundi muntu tujya dupfa kuryamana, amaze kubyakira yansabye ko twajyana iwabo akajya kubabwira ukjo byagenze tugategura ubukwe kugirango ntazaseba bavuga ko natwariye inda mu rugo, twaragiye abibwira iwabo ariko muzi ikintu cyambabaje!?

Iwabo w’umusore bamuhatirije kunyanga cyane no kwihakana umwana ndetse birangira banamwohereje muri Leta Zunze Ubumwe Z’America ngo abe ariho ajya kuba, kuva icyo gihe sinongeye kumuca iryera no kubona call ye anampamagara,ubwo murabyumva amaze kugenda ubuzima bwarambihanye , kwiyitaho nkumubyeyi utwite akazi nagahagaritse ntanuwo mfite wo gutakira ako gahinda ndumva muri kukumva.

Haciyemo amezi abiri rero naje guhura n’umusore arankunda anambera inshuti nziza atitaye ko narinkwite inda y’undi muntu,ndetse na nyuma yo kubyara arakomeza atwitaho n’umwana , ikizere cy’ubuzima kiragaruka ,ananyishyurira training ngo nongere nsubire mubuzima ndeke ibyo kwiheba, ubu tuvugana haciyemo imyaka itanu turikumwe n’uwo musore, umuryango wanjye wose uramuzi ndetse yarari kunsezeranya kumpa impano yagatangaza ariko ikibazo gihari Papa w’umwana wanjye yagarutse avuye muri USA.

Papa w’umukobwa wanjye yagarutse kandi rwose ari kunsaba imbabazi ndetse ari no kumbwira ko aribuhite atujyana n’umwana twese muri America kandi nukuri nanjye ndumva nyimukunda pe ikibazo mfite ubwoba bwo kubabaza uyu muhungu wundi nukuntu yitanze akamba hafi imyaka irenga itanu yose papa w’umwana yaransize ariko igihari nuko nkunda papa w;umukobwa wanjye! ndabizi mushobora kubyumva nko kwikunda cg kugira ubugugu ariko mubyukuri uyu muhungu ntanubwo yarajyanye nanjye, nyine nabonaga tutaberanye.

NONE MUMBWIRE UBU KOKO NDABA NKOSHEJE!?

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X