Dore impamvu utabyara (SOMA INKURU)
AMAKURU

Dore impamvu utabyara (SOMA INKURU)

Bajya bavuga ko urubyaro rutangwa n’Imana kandi ni nabyo koko ariko nanone hari ibyo nk’abantu tugiramo uruhare , ubwo mvuze ko Imana ikora uruhande rwayo natwe tugakora urwacu cg se nanone bikaba ariko imibiri yacu iremye , rero ushobora kuba utaragira umwana ariko kandi ukaba utanazi ngo niki kibitera.

Ibyo ngiye kukubwira urahitamo cg urebe ngo wowe ikibigutera ni iki maze nanone ukurikize inama tugirwa n’abaganga maze urebe niba ukurikije izo nama hari icyo byabyara kuko ubundi ikintu cya mbere ni amakuru, reka turebere hamwe rero impamvu yaba ituma umuntu ashobora kutabyara:

  • Intanga zawe ntizuzuye

Mubusanzwe abahanga bavuga ko kugirango umuntu abashe gutera inda cg abe afite intanga zuzuye ari uko byibura ziba zishobora kuzura akahiko gato gashyira isukari mu cyayi gusa nanone bavuga ko ziba zitagomba nanone kurenga ngo zibe nyinshi nyine zuzure zirenge kariya kahiko ,bagereranya bavuga ko ziba zishobora kujya kuzura cg zikuzura akahiko ntizirenge. Abahanga bakomeza bavuga ko ubundi amasohoro nanone y’umugabo aba agomba kuba byibura arihejuru ya miliyoni 15 kuzamura kandi asa neza.

  • Guhuza groupe y’amaraso

Abahanga muby’ubuzima bavuga ko ubundi byakabaye byiza mbere yo gushyingiranwa n’umugabo cg umugore mwakagombye kubanza kujya kwamuganga bakabarebera niba mudahuje groupe z’amaraso kuko iyo izo groupe zihuye hari ubwo habamo ikibazo mukubyara mukaba mwabyara umwana ufite ikibazo , cg nanone inda yawe ikaba yavamo cg se ntubashe kubyara nyine! rero abahanga bagira inama abantu biyemeje kurushinga kubanza kujya kwisuzumisha mbere yuko banzura kubana.

  • Testosterore zawe ni nye

Testosterone ni umusemburo wa kigabo ugenga iyororoka, ukaba ukorwa n’udusabo tw’intanga bavuga ko rero biba byiza kuba uyu musemburo uhagije kugirango umugabo abashe kubyara ndetse no kuba yagira ubushake mu gutera akabariro. icyo gihe rero ugirwa inama yo gukora siporo ndetse no kurya neza.

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X