Clapton Kibonke ku mwana wa mbere wabinjiza agatubutse, Pattyno arusha Nyaxo wamwirukanye! (URUTONDE)
IMYIDAGADURO

Clapton Kibonke ku mwana wa mbere wabinjiza agatubutse, Pattyno arusha Nyaxo wamwirukanye! (URUTONDE)

Hari igihe ahari urebe nkibintu umuntu akora ukumva biragayitse mbese ukabona biteye isoni ntamuntu w’umugabo wabikora , ibyo bikanajyana nabumva ko kuba wakira bisaba kwicara mubiro (office) ukorakora machine cg gukora muri za bank, byatangiye abantu tubifata nkaho ari ibintu byo kudusetsa gusa bikarangirira mu bitwenge byacu, hari abantu twagiye tumenya mu Rwanda badusetsa ariko bikarangira ibyo kudusetsa bivuyemo ibibatunga n’imiryango yabo bya buri munsi.

uyu munsi ngiye kukugezaho abakinnyi ba filime batanu banjiza agatubutse mu Rwanda ndetse kugeza ubu ubaho akandi kazi byakugora kubumvisha ko byabatunga , uru rutonde ruyobowe na Clapton Kibonke watangiriye mukiganiro na Ramjan show kugeza kuri ubu akaba yinjiza akabakaba miliyo zigera muri 12 zose , reka nubundi dukore urutonde duhere ku mwanya wa mbere:

  1. Clapton Kibonke

Uyu ni umukinnyi wa filime ndetse akabifatanya no gusetsa , akaba umubyeyi w’umwana umwe n’umufasha bivugwa ko yitegura kwibaruka undi mwana , uyu mugabo ni rwiyemeza mirimo wiyeguriye ibijyanye na cinema , iyo urebye kurukuta rwe rwa youtube bakubwira ko yinjiza buri kwezi amafaranga ari hagati y’ibihumbi 750$ na 12$ miliyoni icyakora nanone iyo ubibaze neza uhita ubona ko uyu mugabo yinjiza byibura miliyoni 12 buri kwezi utabariyemo ayo kwamamaza akura kuruhunde cyane ko ari umukozi wa Mtn ndetse nandi ma sosiyete.

Kibonke yinjiza miliyoni 12

2. Niyitegeka Gratien

Niyitegeka Gratien amaze igihe mubijyanye no gukina filime ndetse nama kinamico aho yamenyekanye cyane mu itorero indamutsa ryo kuri radio Rwanda , numwe mubadakunze kwigaragaza hanze y’akazi ke , uyu mugabo aza ku mwanya wa kabiri mubinjiza agatubutse muri uyu mwuga wo gukina filime , utabariyemo amafaranga yandi akura kuruhande cg ayo kwamamaza cyane ko yamamariza no sosiyete yitumanaho ikomeye mu Rwanda , uyu mugabo yinjiza agera kuri miliyoni 11 buri kwezi .

3. Shema Pattyno

Shema Pattyno nta gihe kinini aramara muri uyu mwuga wo gukina filime mu gisate cyo gusetsa ,yabitangiye mu myaka ibiri ishize , uyu musore ukiri muto watangiriye uyu mwuga muri Nyaxo Comedy nyuma akaza gutandukana nawe agatangira kwikorana kurukuta rwe yinjiza agaera kuri miliyoni 6 n’ibihumbi magana 6 akaba arusha umukurikiye ibihumbi 600 byose.

4. Bamenya

Bamenya ni umwe mubakunzwe nabatari bacye mu Rwanda bikajyana n’amanyaga akoresha iyo ari gukina filime ye , uyu mugabo ntago akunze kugaragara hanze y’akazi ke nawe nanone iyo urebye uba ubona ubuzima bwe abugira ubworoshye gusa wirengagije ko uyu mugabo yamamariza ama sosiyete akomeye arimo Airtel na Itel , kurukuta rwe rwa youtube buri kwezi yinjiza agera kuri miliyoni 6 zose buri kwezi.

5. Nyaxo Comedy

Nyaxo Comedy utaramara igihe kinini atangiye kwikorana kuruba rwe rwa youtube kugeza ubu ari kwinjiza agatubutse cvyane ko uyu musore ukiri muto kugeza ubu ari kwinjiza agera kuri miliyoni 4.5 akarushwa na Pattyno yafashije kuzamuka menshi bikomeye

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X