Umugore wa perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America Jill Biden kuri iki cyumweru yasuye igihugu cya Ukrain kimaze iminsi mu ntambara n’igihugu cy’Uburusiya agirana ibiganiro n’umugore wa perezida wa Ukrain.

ni igikorwa cyagize ubwiru kubw’umutekano w’umufasha w’igihugu kubera ibihe bidasanzwe kino gihugu kimazemo, icyakora nanone Daily Monitor dukesha iy’inkuru ivuga ko umufasha wa nyakubahwa Biden yamaze amasaha abiri 2 muri iki gihugu.
Ni urugendo uy’umufasha yakoresheje imodoka zisanzwe rumufata iminota 10 gusa ,kuko yahuriye n’umufasha wa nyakubahwa perezida Volodymyr Zelenskyy ku mupaka wa Ukrain uherereye ahitwa Slovakian ahagera amushyiriye indabo.

uy’umufasha wa Biden , madamu Jill Biden yavuze ko uru rugendo yarukoze ku munsi wahariwe aba mama , mu rwego rwo kwereka abaturage ba Ukrain ko leta zunze ubumwe za America zifatanije nabo muri ibi bihe bitoroshye bamazemo iminsi.

Ni ubwa mbere umufasha w’umukuru w’igihugu cya Ukrain Madamu Zelenska yongeye kugaragara muruhame uhereye mu kwezi kwa kabiri kuva intamabara ya Ukrain yatangira, Daily Monitor dukesha iy’inkuru ikomeza ivuga ko umufasha wa perezida wa Ukrain yashimiye cyane Madamu Jill Biden kubwo kugaragaza ubushake bwo kubasura mu bihe bitoroshye igihugu cye kirimo.
Leave feedback about this