Nimwiza Meghan wabaye nyampinga w’u Rwanda muri 2019 wari umuvugizi wa Miss Rwanda, yamaze gutandukana n’abategura iri rushanwa nk’uko babitangaje bifashishije urubuga rwabo rwa Twitter.

Ahagana ku gicamunsi cyo kuri uyu wa kabiri taliki 19 Mata, 2022 nibwo itangazo ryatambutse ku rubuga rwa Twitter rwa Miss Rwanda ryagiye ahagaragara. Ryagiraga riti:”Turifuza kumenyesha buri wese ko Nimwiza Meghan yatandukanye n’umuryango wa Miss Rwanda.”
Ubuyobozi bw’iri rushanwa bwashimiye Meghan ku muhate yakoranye ubwo yakoranaga na Miss Rwanda nk’umuvugizi, ndetse bunamwifuriza amahirwe mu bindi azajyamo byose.
Miss Rwanda ni irushanwa ritegurwa na Rwanda Inspirational Back Up, ikamba rya 2022 rikaba ryaregukanwe na Nshuti Muheto Divine kuwa 19 Werurwe 2022.

Leave feedback about this