Bidasubirwaho Irene Murindahabi asezeye Isibo Tv na Phil Peter
IMYIDAGADURO

Bidasubirwaho Irene Murindahabi asezeye Isibo Tv na Phil Peter

Mu minsi yashize twabagejejeho inkuru yuko Irene Murindahabi yatandukanye na Isibo Tv ndetse n’umunyamakuru bari bamaranye bakorana igihe Phil Peter, icyakora nanone benshi babifashe nkaho inkuru twatangaga itizerwa , gusa bidasubirwaho Irene yatangiye urugendo rwe.

Abinyujije kuri Instgram ye yashyizeho ifoto ayiherekeresha amagambo agira ati urugendo rwanjye nibwo rugitangira ndetse ahita asaba abakunzi be kumubaza ibvibazo byose bifuza nyuma akaza kubasubiriza kuri channel ye nshya , icyakora nanone nyuma y’amasaha yaje gusubiza abakunzi be ahishura ko agiye gukomereza urugendo rwe kuri MIE Empire yari isanzwe icaho ibihangano bya Vestine na Dorcas.

Irene Murindahabi yatangiye kwikorera

Nkuko twari twabivuze ubushize uyu munyamakuru yari amaze igihe adakora ibiganiro kuri isibo ndetse ubwo yatangizaga ikiganiro cya mbere kuri Channel ye Irene yahishuye ko hari hashize iminsi itanu yose yarasezeye cyakora akiri kureba uko yakwisuganya ngo atangire urugendo rwe rushya yikorera.

Yabwiye abakunzi be kumubaza ibibazo

Muri icyo kiganiro uyu munyamakuru yavuze uko urugendo rwe rwatangiye icyakora nanone ashima abitangazamakuru yanyuzemo birimo Radio Isango Star , Magic fm , na Isibo Tv yaherukagaho , cyakora atangaza umurongo we w’itangazamakuru agiye gutangira yavuze ko agiye kwibanda ku biganiro bivugira abana bo mu muhanda ngo cyane ko nawe ariho yari mu myaka 20 ishize akaba ari nayo mpamvu akunze kwerekana Impano z’abana bo kumuhanda.

M.Irene yatangiye kwikorera kuri Mie Empire

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X