Nkuranga Alex Karemera na mugenzi we Soteri Junior Gatera Kagame bagaragaye bakubitira bunyamaswa umusore washinze Neptunez Band witwa Enoch Aaron Rwagasana mu muhanda bakatiwe gufungwa imyaka 11.
Kuri uyu wa kane tariki ya 12 Gicurasi 2022 nibwo Urukuko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye igifungo cy’imyaka 11 n’amezi atandatu aba basore rumaze kubahamya ibyaha birimo icyo gukubita no gukomeretsa.

Uretse kandi Nkuranga Alex Karemera na mugenzi we Soteri Junior Gatera Kagame ,bagenzi babo barimo Robert Mutabazi na Kevine Uwera bo bahamijwe ibyaha byo gukoresha ibiyobyabwenge, bakatirwa igifungo cy’umwaka umwe.
Leave feedback about this