Andy Bumuntu yirukanishije Gentil Gedeo kuri Kiss Fm
IMYIDAGADURO

Andy Bumuntu yirukanishije Gentil Gedeo kuri Kiss Fm

Umuhanzi uri mubakunzwe na benshi mu Rwanda agiye gukorera igitangazamakuru cya Kiss Fm kiri mubinyamakuru byubashywe mu Rwanda, uyu muhanzi agiye gusimbura umunyamakuru Gentil Gedeo wari umaze amezi arenga 4 ari gukorera kuri iyi radio.

Kiss Fm ni radio imaze iminsi mu Rwanda kandi iri muzikurikiranwa na benshi byumwihariko urubyiruko , iyi Radio igikundiro cyayo cyagiye gikururwa no gukoraho abanyamakuru b’umwuga ndetse bakundwa na benshi cyakora benshi muri bo mu minsi yashize barasezeye , uhereye kuri Rutura waseye kuri iyi radio mu mpera z’umwaka wa 2021 aza gukurikirwa na Uncle Austin bose bakundwaga nabatari bacye.

Andy Bumuntu uri mubakunzwe azatangira gukora kuri kiss fm kuri uyu wagatanu mu kiganiro cya mugitondo cyari gisanzwe gikorwa na Sandrine Isheja afatanije na Gentil Gedeo , amakuru ahari avuga ko uyu muhanzi agiye gusimbura Gentil Gedeo wari usanzwe ukorana na Isheja kuko yimuriwe mukindi kiganiro kiswe Kiss Smart .

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X