Amafoto y’ubukwe bwa Nyiraneza wari warabuze umugabo kubera gucuruza agataro kandi anashaje
URUKUNDO

Amafoto y’ubukwe bwa Nyiraneza wari warabuze umugabo kubera gucuruza agataro kandi anashaje

Nitwa Nyiraneza! mbere y’uko ngira ikindi mbabwira ,nukuri ncaka kubwira buriwese wihebye ubona ubuzima burikwanga ko bitazahora gutyo! naciriwe impanza kenshi yewe nanjye ntangira kwiheba , nize amashuri yanjye neza yewe ndi n’umuhanga gusa kurangiza ugakomeza ukabona n’akazi byari ikibazo kandi narimfite inshingano zo kwita kuri barumuna banjye.

Akazi narakabuze ndavuga nti ngomba gukora ibishoboka byose nkashakira ubuzima bwiza barumuna banjye, nuko nafashe agakarito nshyiramo utuntu twutubombo n’ibisuguti nuko mbitera nyabugogo kugirango mbone amafaranga , ndashima Imana ko byagendaga ikibazo ahubwo narinsigaje ni ukuntu abantu bansererezaga ngo ncaje ntamugabo ariko bakanarenzaho ko impamvu aruko ndi mubi kandi ko ntanumugabo wapfa kunyemera nkuze uko narimeze.

nagendeye kuri ibyo numva koko nanjye ntanubwo ngishaka ibyo kuzashaka cyangwa gukundana , narakomeje ndikorera barumuna banjye bararangiza banatangira akazi nanjye nshima Imana ibibazo bitangira no kugabanuka numva ndabohotse !

Rimwe nahiriwe n’umunsi rero ndavuga nti reka uyu munsi ntahe kare njye ahantu nigurire aga fanta n’inywere ! mbabwije ukuri nari naratangiye kwiyakira mvuga nti ubundi ndihebera iki , uwo munsi nasohokeye ahantu heza pe hataba urusaku numva nyeneye kwitekerezaho nuko ubwo ninjiraga nakiriwe neza naka icyo kunywa ndabyibuka banzaniye ibyo bita hotchocolate .

Imbere yanjye mu ntebe twari twegeranye hari umugabo w’umuzungu nawe ubona ko yasohotse atuje yarahugurutse aragenda agarutse araza aransuhuza arambwira ngo nambaye neza anambwira ko icyo ndikunywa nawe aricyo akunda kunywa wabonaga ari umuntu wisanzuye mbese wagirango turaziranye , yahise yimura ibyicaro araza turaganira biranadukundira turahuza! twahereye uwo munsi tuba inshuti gutyo binarangira dukundanye muri iyi weekend ishize rero twarashyingiranywe.

Imana idukuraho igisuzuguriro koko!

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X