Amafoto y’ubukwe bwa iradukunda wari umushumba wiyemeje kubana n’umukobwa yateye inda atabishaka! Ubuzima burahindutse
URUKUNDO

Amafoto y’ubukwe bwa iradukunda wari umushumba wiyemeje kubana n’umukobwa yateye inda atabishaka! Ubuzima burahindutse

Iradukunda Jean De Dieu mu mwaka wa 2019 yateye inda umukobwa wo mu gihugu cy’ubwongereza , ubwo uyu mukobwa yari yasuye agace k’iwabo , gusa ahamya ko ari ibyamugwiririye yafashwe n’isindwe , ariko nanone Iradukunda ahamya ko ubwo yamaraga kumenya ko yateye inda Lorie yumvaga bayikuramo gusa umukobwa amubera ibamba.

haciyemo igihe umwana avutse Iradukunda avuga ko yagiye abona impamvu nyinshi zo gukunda Lorie ndetse ubwo umwana yari amaze  gukura iyo yamubonaga yatumaga urukunda yakundaga Lorie rurushaho kwiyongera kuko ngon umwana wabo afite ukuntu yitonda nka nyina bakanaseka cyimwe ,Iradukunda ahamya ko Lorie ari umubyeyi mwiza utuje kandi wumva kuburyo bimworohera guhuza no gutuza.

Ibyo byose byagiye bituma Iradukunda ngo yumva ari ntampamvu n’imwe afite yo kwanga Lorie cyane ko ukurikije imico ye bigoye kubona umukobwa umeze nkawe muri ibi bihe, ngo nubwo Iradukunda atera inda Lorie byari impanuka ahamya ko abona ari umugambi w’Imana kuko nawe yifuzaga umugore utuje kandi uzamwumva yewe akamwibagiza ibibazo byose yahuye nabyo mubuzima bw’ubuto kuko icyo azi ari umwanya munini ari kuragira ,gukama n’ibindi nkibyo.

Iradukunda akomeza avuga ko ijoro rimwe yasigaranye umwana we na Lorie , ngo umwana asinziriye amuryamye mu gituza byatumye yumva icyo umuryango aricyo ndetse ko bikwiye kuva mu kubana ntasezerano bakabana byemewe n’amategeko ndetse akaba ngo aribwo yumvaga aricyo kintu cyiza yakwitura Lorie nk’umuntu wamubyariye kandi utuma yumva afite impamvu yokubaho.

Iradukunda yaje kubisaba Lorie ,ndetse nawe arabyemera ngo yewe biranamushimisha ubu muri weekend yashize biyemeje kubana barashyingiranwa imbere y’Imana n’abantu , Iradukunda akomeza abwira abantu ko ngo kuri we abona Imana ifite uburyo yumvamo gusenga kwabayo.

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X