Amafoto n’ibihe by’ingenzi byaranze ubukwe bwa Meddy wujuje umwaka abana na Mimi
IMYIDAGADURO

Amafoto n’ibihe by’ingenzi byaranze ubukwe bwa Meddy wujuje umwaka abana na Mimi

I tariki 22 Gicurasi buri mwaka izajya iba itariki idasanzwe ifite icyo yibukirwaho yaba kubakunzi bumuziki nyarwanda ndetse n’umuhanzi Meddy by’umwihariko abafana be bazwi nk’inkoramutima bibuka ko aribwo iki cyamamare cyiyemeje kubana ubuziraherezo na Mimi Mehfira umunya Ethiopia kazi wigaruriye umutima wa Meddy.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram Meddy yashimiye Mimi yifashishije amashusho yaranze ubukwe bwabo ,ndetse aherekejweho n’indirimbo Roho Yanjye ya The Ben yasubiyemo , Meddy mu magambo y’icyongereza ugenekereje mu kinyarwanda akaba yagize ati:”Warakoze kumbera umwunganizi mwiza mubuzima , ngukunda cyane uyu mukunsi kuruta uko nabikoraga ejo! umwaka umwe urirenze n’indi izaza”

Meddy na Mimi bamaze umwaka babana

Meddy yanaboneyeho gushimira umuhanzi The Ben utarahwemye kumuba hafi mu rugendo rwe rwa buri munsi by’umwihariko umunsi yakoreyeho ubukwe , cyane ko ari mubaririmbiye abageni ubwo bakoraga ubukwe bwabo.

Uretse Meddy kandi na Mimi ,umufasha wa Meddy yaboneyeho gushimira uy’umuhanzi uburyo adahwema gutuma uyu mukobwa ahorana akamwenyu ndetse anashimangira ko Meddy ari umubyeyi mwiza ku mfura yabo baherutse kwibaruka mu minsi yashize.

Abahanzi batandukanye barimo na The Ben bifurije umunsi mwiza uy’umuryango ndetse babifuriza kuguma kuryoherwa n’ubuzima bombi barikumwe.

Meddy ku munsi w’ubukwe bwe yaqragaragiwe n’ibyamamare
Umuhanzi Adrien Misigaro ni umwe mubari bambariye Meddy

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X