Imvura ya n’injoro yishe abantu 10 bapfuye naho inzu 22 zirasenyuka
AMAKURU

Imvura ya n’injoro yishe abantu 10 bapfuye naho inzu 22 zirasenyuka

imvura yaguye mu ijoro ryo kuwa 23 yangije ibikorwa remezo byinshi ndetse abantu 10 impande n’impande mu gihugu bicwa n’iyi mvura, ni umvura yaguye hagana mu mugoroba wo kuwa 23 Mata 2022 ahagana saa kumi 6h ikageza murucyerera rwo kua 24 Mata 2022.

Mukarere ka Kicukiro ho inzu ikorerwamo ubucuruzi bw’imari icirirtse ndetse na Bank batewe naya mazi ndetse bimwe mubyo bifashisha batanga serivise birimo mudasobwa n’impapuro zitandukanye birangirika aho kugeza kuri ubu abaturage batandukanye barimo n’abacururizaga ibiribwa muri iyi nyubako bataka igihombo batewe niki kiza. abaturage batandukanye kandi bakomeza bavuga ko ikiza cyabaye cyatewe no kuba hari umuhanda uri kubakwa muri ako gace ariko hakaba hataratekejwe uburyo bwo guca imiferege iyobora amazi kuburyo batekereza ko aricyo cyatuye icyo kiza.

Uretse ibyabereye ku kicukiro ariko abaturage bo batuye kuri ruhurura ya mpazi bavuga ko ari Imana yabarengeye kuko ino mvura yasanze baratujwe mu nzu zikomeye kandi zitandukanye kuburyo iyo mvura ntayabageze ,bityo bakomeza bavuga ko iyo mvura iyo ibasanga aho baba bahasize ubuzima.

leta irakomeza gushishikariza abaturage kwitwararika

icyakora nanone nubwo hari abashima ,ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bukaba busaba abaturage guhora bari maso ndetse byashoboka abatuye ahashyira ubuzima bwabo mukaga bakahimuka kuko imvura igikomeje kugwa kandi hakiri ubwoba ko iyi mvura yakomeza kugwa ari nyinshi nkiyaherukaga kugwa, umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage n’iterambere Martine Urujeni we akomeza avuga ko abagizweho ingaruka n’ibiza bari kubarurwa kugirango bafashwe.

Leave feedback about this

  • Quality
  • Price
  • Service

PROS

+
Add Field

CONS

+
Add Field
Choose Image
Choose Video
en_USEnglish
X